Loading...

Ibaruwa ya 3:

UKWIMANUKAMO N’ISENGESHO.

Imyifatire iboneye mukwiye kugirira ubutumwa bwanjye ku isi, muri iki kinyagihumbi cya gatatu, ni ukwemera ko ‘ibitangaza’ nakoze birenze ubushobozi bw’umuntu uciriritse w’iki gihe. Nyamara, bene ibyo ‘bitangaza’ ni ingero z’ibyazashoboka mu gihe kizaza, igihe gatekerezi z’abantu zizaba zaracengewe n’ubumenyi nyabwo bw’imibereho kandi zikananywana byuzuye zinacengewe n’ ‘Ubuzima Mpuzahose/Bonunumva ry’Urukundo’ zibikesha ukwemera, ukwimanukamo n’isengesho. Brw3/119